| A | B | C | D | E | F | G | H | I | J | K | L | M | N | O | P | Q | R | S | T | U | V | W | X | Y | Z | |
|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|
1 | Hunting, selling, injuring or killing a protected animal species(Guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye) | |||||||||||||||||||||||||
2 | Number of cases | Cases Received | Amakuru yose akenewe nkuko system ibigaragaza | Urwego rw'Ubushinjacyaha n'umwanzuro rwafashe | Icyemezo cy'urukiko | |||||||||||||||||||||
3 | 00001/PPL NYAK/2022/EM/SG | 1 | Kuwa 29/12/2021 mumudugudu wa kibonajoro akagari ka gikungu umurenge wa bweyeye , abitwa NGERAGEZE Papias na NZARORA Emmanuel bafatiwe muri parike yigihugu ya nyungwe bavuye gutega inyamaswa ndetse banatemye ikimera gikomye , abaregwa bafashwe bafite imihoro ibiri , igiti cy'umuhanda kimwe ndetse n'amasiha atatu yapfuye , bamaze kubafata biyemereyeko barib bavuye gutega inyamaswa muri parike ya nyungwe ko bateze imitego mirongo itanu ariko hafaswemo ine gusa . | BASE NYAKABUYE | Dosiye yaregewe Urukiko | RWEMEJE ko NZARORA Emmanuel na NGERAGEZA Papias bahamwa n’icyaha cyo kwangiza ikimera gikomye; RUBAHANISHIJE igifungo cy’imyaka itatu (3) muri gereza n’ihazabu ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) kuri buri wese, iyi hazabu batayitanga ku neza mu gihe cy’amezi abiri (2) uru rubanza rubaye ndakuka ikavanwa mu mutungo wabo ku ngufu za Leta; 19. RUTEGETSE ko amagarama y’uru rubanza bayasonewe kubera ko bafunzwe; | ||||||||||||||||||||
4 | 00006/IPRL NYAM/2022/JBK/FN | 1 | Uregwa NKURIKIYINEZA Callixte , atuye mu mu mudugudu wa Rwishywa , akagari ka Rukore , mu murenge wa Muganza taliki 28/12/2021 yavuye iwe murugo ajya mwishyamba rya Nyungwe , mukujyeramo , yaje kubona inyamanswa yo mubwoko bw’ifumberi , nibwo yateze umutego inzira yabonye inyuramo ,arataha , kubukeye taliki 29/12/2021, nibwo yasubiye gusura umutego asanga yafashwe, ayikuramo arayibaga ayishyira mu mufuka , nibwo yatashye agisohoka mwishyamba mugihe cya saa 16h30 afatwa nabakozi ba RDB BAFITE MUNSHINGANO KUBUNGABUNGA UMUTEKANO WA PARIKE Y’IGIHUGU YA Nyungwe, mu kumufata nibwo bamusanganye agapfunyika kurumogi rw’imbuto arufite mu mufuka w’ipantalon yari yambaye ,aribwo yashyikirizwaga ubugenzacyaha nibyo yafatanwe hafungurwa dossier. | NPPA NYAMAGABE & Yaregewe urukiko tariki 10/01/2022 | Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe tariki 24/01/2022 mu rubanza RP 00019/2022/TGI/NYBE rumuhamya icyaha rumuhanisha igifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu ya 5.000.000frw. | |||||||||||||||||||||
5 | 00008/IPRL NYAM/2022/JBK/FN | 1 | Uregwa MUNYENSHONGORE Cyprien 42yrs atuye mumudugudu wa Karanka ,akagari ka Rukore ,Umurenge wa Muganza,tariki ya 1/01/2022 ahagana saa 4h:00 z’urukerera ,yafatiwe muri park y’Igihugu ya NYUNGWE afite inyama z’inyamaswa y’Ifumberi yariyishe n’igice cy’umufuka w’urumogi rw’ibibabi rubisi yaravuye gusarura aho yari yararuteye muri park ahantu hitwa NYAGISOZI,akavugako asizemo n’urundi rutarera akaba yaragiye kurutunganya akarushakira isoko ndetse niyo nyamaswa yishe akaba yarashakaga inyama zo kurya kuminsi mikuru ,ntibyamuhira afatwa n’abakozi ba RDB bamushykiriza umugenzacyaha hafungurwa dosiye. | NPPA NYAMAGABE & Yaregewe urukiko tariki 10/01/2022 | Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe tariki 25/01/2022 mu rubanza RP 00018/2022/TGI/NYBE rwahamije icyaha MUNYENSHONGORE Cyprien rumuhanisha igifungo cy'imyaka 25 n'ihazabu ya 21.000.000frw. | |||||||||||||||||||||
6 | 00052/PPL NYAK/2022/EM/SG | 1 | Kuwa 22/01/2022 mumudugudu wa kabuga akagari ka rasano umurenge wa Bweyeye abarega aribo NTEGEREJIMANA Etienne na MBITEZIMANA Moise bafatiwe muri parike y'igihugu ya nyungwe barimo gukora ibkorwa byo gucukura zahabu , Kuwa 19/01/2022 abaregwa bavuye mu ngo zabo bafite ibitiyo bobiri , imihoro ibiri, utumonga tubiri ndetse namasafuriya yo kwifashisha guteka ibyo kurya baragenda bagera muri parike ya nyungwe batema igiti cyo mu bwoko bita INGONGO barangije bakwikira ya bya bitiyo n'utumonga batangira gucukura zahabu hashize iminsi itatu nibwo abakozi ba RDB bashinzwe gucunga umutekano wa parke ya nyungwe babafataga babashyikiriza ubugenzacyaha nabwo bukora dosiye burangije buyoherereza ubushinjacyaha. | yaregewe urukiko mu miz | RP 00078/2022/TB/NYAKBRWEMEJE ko NTEGEREJIMANA Etienne na MBITEZIMANA Amosi bahamwa n’icyaha cyo kwangiza ikimera gikomye n’icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya; RUBAHANISHIJE igifungo cy’imyaka ine (4) muri gereza n’ihazabu ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) kuri buri wese; RUTEGETSE ko ibikoresho byafatiriwe bihabwa Umurenge wa BWEYEYE bikazajya bikoreshwa mu bikorwa rusange bifiye abaturage akamaro | |||||||||||||||||||||
7 | 00082/IPRL RUSI/2022/EM/NM | 1 | Kuwa 16/01/2022 mumudugudu wa Mbisabasaba akagari ka kiyabo umurenge wa bweyeye uregwa ariwe NDORIMANA Irandria yafatiwe muri parike ya nyungwe avuye guhiga inyamaswa zo mubwoko by'ifumberi n'umuhari kuberako bamufashe afite ibiro bitatu by'inyama z'inyamaswa bita ifumberi ndetse nibiro bibiri by'inyama z'inyamaswa bita umuhari ., uregwa yavuye murugo iwe kuwa 13/01/2022 aragenda ajya muri parike ya nyungwe atega imitego arangije arataha asubirayo kuwa 16/01/2022 agezeyo asanga hafashwemo ifumberi imwe ,isiha imwe ,n' umuhari umwe arazica arazibaga , arangije arataha ageze munzira arimo gutaha nibwo yahuye nabakozi ba rdb baramufata bamushyikiriza rib. | GI RUSIZI | Dosiye yaregewe Urukiko | Urubanza ntabwo ruracibwa | ||||||||||||||||||||
8 | 00145/IPRL RUSI/2022/EM/MN | 1 | Ku itariki 05/02/2022 saa 16h00 ubwo abashinzwe kurinda Park ya Nyungwe (Park Rangers) barimo KAMANZI Steven na Aimé Ladislas NKURIKIYIMANA barikumwe n'abasirikare bari mukazi kaburimunsi ko gucunga umutekano muri Park ya Nyungwe bageze muri Nyungwe hagati igice cya Nyamasheke umurenge wa Karengera aho bita mubigwaga bafashe BISENGIMANA Moise bamufata ari gihiga muri Park bamufatana inyama z'inyamaswa yari amaze kwica arizo Ifumberi 1 ,Isiha 5 ,Ishegesha 4 ndetse n'ibiti by'umugoti 6 , umuhirizi 1 ndetse bafite n'imitego 24 . | GI RUSIZI | Dosiye yaregewe Urukiko | Ntabwo urubanza ruracibwa | ||||||||||||||||||||
9 | 00180/IPRL NYAGA/2022/EG/MJB | 1 | Taliki ya 08/09/2022,umudugudu wa Mucucu,akagali Buhabwa,umurenge Murundi,akarere Kayonza.Uregwa Cèlestin MANYWA afatanije numushumba waragiriraga uwitwa DIGISONI wanahise acika ugishakishwa bishe inyamaswa yo mubwoko bukomye bita "IMPONGO"" aho baje gutangwa nakana kababonye bagabana izo nyama karagenda kabibwira nyina wako nawe atanga amakuru kubuyobozi bw'umudugudu nibwo ubuyobozi bwagiye mw'ifamu ya DIGISONI bari babarangiye ko ariho inyama zajyanwe nibwo basanga abaregwa bari gushakisha uruhu aho barutaye aho mw'ifamu,uyu mushumba arabacika babasha gufata MANYWA Cèlestin ngo bamusabe ko abanjyana iwe nibwo bamusanganaga inyama ziyo nyamaswa mugasafuriya,aho izindi bari bamaze kuziha umumotari witwa GATARE yazitwaye kuri moto.Nibwo ubuyobozi bwashakishije aho abaregwa bashakishaga babasha kubona uruhu rwiyo nyaswa ruriho n'amahembe yayo,uyu MANYWA Cèlestin akaba yarasanzwe avugwgwaho guhiga inyamaswa aho atwika amakara mw'ifamu ya BIDEHERI. | Yakozwe n'ubushinjacayaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, iregerwa Urukiko, ihabwa nimero RP 00097/2022/TGI/NYG. | Ruhanishije MANYWA Celestin igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu (5ans) agatanga n’ihazabu ya milioyoni eshanu (5.000.000Frw). | |||||||||||||||||||||
10 | 00208/PPL KAGA/2022/EM/CGM | 1 | SINZINKABO Augustin arega NSABIMANA Innocent ,NZEYIMANA Gabriel na UWIMANA Consolee ko tariki 11/3/2022 saa 12h30 v:wakagano c:barinda s:Rangiro yamenye amakuru ko hari inyamaswa y'ubwoko bw'ingurube bishe bayikuye muri parike ya y'igihu ya nyungwe akavuga ko yahawe amakuru n'uwitwa NDAGIJIMANA Cyriaque ko hari abaturage bafashe umudamu witwa uwimana consolee bamufatana inyama z'inyamaswa y'ingurube ko yarazizaniwe na NSABIMANA Innocent akaba atari ubwambere afunzwe ko yagize anamufata yishe ifumbire akavuga ko uwimana consolee bamufatanye inyama ibiro biri hagati ya 5kgs na 7kgs ngo uwimana consolee akavuga ko yazizaniwe na NSABIMANA Innocent arikumwe na NZEYIMANA Gabriel . | Base KAGANO | Dosiye irakigwa | |||||||||||||||||||||
11 | 00256/PPL NYAK/2022/EM/SG | 1 | Kuwa 10/04/2022 mumudugdu wa Mukamba akagari ka Nyamihanda umurenge wa Butare uwitwa SAMVURA Francois yafataiwe muri parike y'igihugu ya Nyungwe ahitwa Ruzongonoka arimo gukora ibikorwa byo guhiga inyamaswa ndetse no gutema ibimera byo mu bwoko bukomye , uregwa yafatanywe icumu rimwe , umuhoro umwe , imitego 23 yo gutega i nyamaswa , ibiti bibiri by'imishwati ndetse nigiti kimwe cy'umushyika , isiha eshatu zapfuye , imegeri , inyamaswa bita umuhare yapfuye , ndetse yarafite nizindi nyama zo kurya zitetse abamufashe batabashije kumenya amazina yazo. uregwa amaze gufatwa yahise ashyikirizwa ubugenzacyaha nabwo bukora iperereza ry'ibanze burangije bwoherereza dosiye ubushinjacyaha . | Base NYAKABUYE | Dosiye yaregewe Urukiko | RWEMEJE ko SAMVURA Francois ahamwa n’icyaha cyo kwangiza ikimera gikomye. RUMUHANISHIJE igifungo cy’imyaka itatu (3) muri gereza n’ihazabu ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw), iyi hazabu atayitanga ku neza mu gihe cy’amezi abiri (2) uru rubanza rubaye ndakuka ikavanwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.RUTEGETSE ko amagarama y’uru rubanza angana n’amafaranga ibihumbi icumi (10.000 Frw), aherera ku isanduku ya Leta. | ||||||||||||||||||||
12 | 00263/IPRL NYAM/2022/JBK/ACU | 1 | Abaregwa IKUJIJE Damien 74yrs na TWAGIRAYEZU Bosco 38yrs ,tariki ya 3/04/2022 saa 18h:00 ,bafatiwe muri pariki y’igihugu ya Nyungwe bafashwe n’abakozi ba RDB bavuye gusarura urumogi bari barahinzemo .Aba bakozi basobanura ko ,kumakuru bari bahawe n’abaturage ,babwiwe ko abaregwa binjiye muri pariki y’igihugu ya Nyangwe, ubwo bajya kubategera ahantu bari binjiriye ,ubwo muguhindura babanje gufata Bosco wari imbere ,mugenzi we Damien ahita yiruka yirukankana umufuka warimo inyama z’inyamaswa y’ifumberi n’urumogi ,ubwo babimenyesha ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze zibafasha kumufata ariko ntibagira ikintu bamufatana kuko yavugaga ko umufuka yarafite yawutaye mu ishyamba arimo yiruka akavuga ko harimo urumogi gusa nta nyama z’ifumberi zarimo ,aribwo baje gushyikirizwa ubugenzacyaha hafungurwa dosiye | NPPA NYAMAGABE & Yaregewe urukiko tariki 17/04/2022 | Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe tariki 25/04/2022 mu rubanza RP 00176/2022/TGI/NYBE rwabamije icyaha rubahanisha igifungo cy'imyaka 25 n'ihazabu ya 21.000.000frw. | |||||||||||||||||||||
13 | 00320/PPL NYAK/2021/EM/FI | 1 | Tariki ya 16/07/2021 mu murenge wa Butare, akagari ka Butanda, umudugudu wa Rujagi abitwa NYABYENDA Selemani na HABIYAREMYE Gabriel bakoze ibyaha byo gukora ibokorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nta ruhushya ubwo bigabije pariki y'igihugu ya Nyungwe bagiye gucukuramo amabuye y'agaciro nta ruhushya bajyamo bitwaje imipanga, ibitiyo, amakarayi bagezemo bangiza n'urusobe rw'ibinyabuzima. | Base NYAKABUYE | Dosiye yaregewe Urukiko | 1. Rwemeje NYABYENDA Selamn ahamwa n’ icyaha cyo gucukura amabuye y’ agaciro atabifitiye uburenganzira . Ruhanishije NYABYENDA Seleman igifungo cy‘ amezi abiri gisubitse mu gihe kingana n‘ umwaka umwe. 17. Rwemeje ko HABIYAREMYE Gabriel adahamwa n‘ icyaha cyo gukucura amabuye y‘ agaciro atabifitiye uburengenzira18. Rutegetse ko HABIYEMYE Gabriel na NYABYENDA Seleman bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa. | ||||||||||||||||||||
14 | 00404/PPL GISE/2022/JM/DK | 1 | tariki ya09/03/2022 twakiriye Hakizimana Jean damaasenne urinda parke yibirunga avuga ko tariki 09/03/2022 bafashe Niyonzima Frank na Uwimana Eduard bakabafata barimo gutega Imitego yo kwica Nogushimuta Inyamaswa bafatwa bafite imigozi, imihoro, nimifuka bya gutegesha inyamaswa, bafatirwa mumurenge wa Bugeshi akagali ka Butaka Umudugudu wa Akabajara. uregwa ariwe Frank Niyonzima avuga ko bafatiwe hafi yumurima barimo kwahira ubwatsi bwo guha amatungo akabona abashinzwe kurinda Parke baraje abakabafata ngo bari bateze inyamaswa, uregwa wundi ariwe Uwimana Eduard avuga ko ubwobarimo kwahhira ubwatsi hafi ya parke abashinzwe kurinda parke baje bakabafata ngo bari barimo guhiga muri parke. | Base Gisenyi | Dossier yashyinguwe by'agateganyo,kuwa 28/03/2022 | |||||||||||||||||||||
15 | 00415/IPRL RUSI/2022/EM/MN | 1 | NYUNGWE Management Company (NMC) irega Hagabimana Innocent ko tariki ya 28/04/2022 yarafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe yagiye gutega inyamaswa akaba yarafashwe amaze gutegura umutego umwe w'inyamaswa muri nyungwe aho yafatanwe isiha imwe yaramaze kwica. | GI RUSIZI | Dosiye yaregewe Urukiko (TB KAGANO) | RWEMEJE ko inyito y’icyaha y’ukuri HAGABIMANA Emmanuel akurikiranweho ari icyaha cyo kuvogera ahantu hakomye aho kuba icyaha cyo kwica inyamaswa bikorewe ahantu hakomye nk’uko byasobanuwe mu rubanza.RUHANISHIJE HAGABIMANA Emmanuel gutanga ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100 000 Frw), akayatanga mu gihe kitarenze umwaka umwe (1) kuva uru rubanza rubaye ndakuka, atayatanga agakurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta. RUVUZE ko HAGABIMANA Emmanuel asonewe gutanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10 000 Frw) kuko aburana afunzwe, bityo akaba ahereye | ||||||||||||||||||||
16 | 00451/PPL NYAK/2021/EM/SG | 1 | Tariki ya 06/10/2021 mu murenge wa Bweyeye, akagari ka Rasano, umudugudu wa Kabuga, uwitwa HABIYAREMYE Philippe yakoze icysha cyo kurandura cyangwa gutema ikimera gikomye no guhiga, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa zo mu bwoko bw'inyamaswa bukomye ubwo yavuye iwe mu rugo agiye gutega inyamaswa muri pariki y'igihugu ya Nyungwe agezemo nibwo yatemye igiti cy'ikineshi agishishuraho ibishishwa maze atage n'inyamaswa hafatwa isiha n'umuhari nibwo yafashwe n'abakozi ba RDB akiri mu ishyamba we namugenzi we wahise yiruka. | BASE NYAKABUYE | Dosiye yaregewe Urukiko | RWEMEJE ko HABIYAREMYE Philippe ahamwa n’icyaha cyo kwangiza ikimera gikomye. RUMUHANISHIJE igifungo cy’imyaka itatu (3) muri gereza n’ihazabu ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw), iyi hazabu atayitanga mu gihe cy’amezi abiri (2) uru rubanza rubaye ndakuka ikavanwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.RUTEGETSE ko ibikoresho byafatiriwe bihabwa Umurenge wa BWEYEYE kugira ngo bikoreshwe mu mirimo rusange ifitiye abaturage akamaro. | ||||||||||||||||||||
17 | 00452/IPRL RUSI/2021/EM/MN | 1 | kuwa 08/07/2021 nyakabuye rib station twakiriye ikirego cya RDB Ishami rishinzwe gucunga umutekano wa parike y'igihugu ya nyungwe irarega uwitwa HARERIMANA Damascene , uregwa kuwa 07/07/2021 sa 10h30 yafatiwe muri parike y'igihugu ya nyungwe mu masoko ya shava mumudugudu wa Gapfoko akagari ka nyamuzi umurenge wa Bweyeye ari gutega inyamaswa no gutema ibiti bwo mubwoko bukomye . | GI RUSIZI | Dosiye yaregewe Urukiko | Rwemeje ko HARERIMANA Damascene ahamwa n’icyaha cyo guhiga inyamaswa yo mu bwoko bukomye. Rumuhanishije igihano cy’igifungo cy’ imyaka itanu (5) n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda miliyoni eshanu (5 000 000 frw). Rumutegetse gutanga iyo hazabu yaciwe mu gihe kitarenze umwaka umwe urubanza rubaye ndakuka. Rwemeje ko amafaranga y’ ibyakozwe mu rubanza ayasonewe kuko afunzwe | ||||||||||||||||||||
18 | 00453/IPRL RUSI/2021/EM/VM | 1 | Tariki ya 03/07/2021 mu murenge wa Bweyeye, akagari ka Nyamuzi, umudugudu wa Muhiza uwitwa HARINDINTWARI Wellars yakoze icyaha cyo kwica inyamaswa yo mubwoko bukomye ubwo yagiye guhiga muri pariki ya nyungwe yica inyamaswa yo mu bwoko bw'ifumberi, afatwa n'abasirikare yikoreye inyama zayo atashye. | GI RUSIZI | Dosiye yaregewe Urukiko | Rwemeje ko HARINDINTWARI Wellars ahamwa n’icyaha cyo guhiga no kwica inyamaswa yo mu bwoko bukomye. Rumuhanishije igihano cy’igifungo cy’ imyaka itanu (5) n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda miliyoni eshanu (5 000 000 frw). Rumutegetse gutanga iyo hazabu yaciwe mu gihe kitarenze umwaka umwe urubanza rubaye ndakuka. Rwemeje ko amafaranga y’ ibyakozwe mu rubanza ayasonewe kuko afunzwe. | ||||||||||||||||||||
19 | 00456/PPL NYAK/2021/EM/SG | 1 | Kuwa 04/10/2021 uregwa yagfatiwe muri parike y'igihugu ya nyungwe arimo gutega inyamashwa ndetse arimo no gutema ibiti bikomye. uregwa yavuye iwe aho atuye mumasaha ya mugitondo aragenda ajya muri parike ya nyungwe atega imitego y'inyamaswa umunani arangije atema ibiti by'umuhanda n'umugote arangije arataha ageze munzira arimo gutaha nibwo yahuraga nabashinzwe gucunga parike baramufata asubiranayo nabo abereka imitego yari yateze barayitegura . | GI Rusizi | Dosiye yaregewe Urukiko | RP 00286/2021/TB/NYAKB urukiko RWEMEJE ko SEMBARARA ahamwa n’icyaha cyo kwangiza ikimera gikomye. RUMUHANISHIJE igifungo cy’imyaka itatu (3) muri gereza n’ihazabu ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw), iyi hazabu atayitanga mu gihe cy’amezi abiri (2) uru rubanza rubaye ndakuka ikavanwa mu mutungo we ku ngufu za Leta. RUTEGETSE ko ibikoresho byafatiriwe bihabwa Umurenge wa BUTARE kugira ngo bikoreshwe mu mirimo rusange ifitiye abaturage akamaro. | ||||||||||||||||||||
20 | 00460/IPRL RUSI/2021/EM/EM | 1 | Tariki ya 10/07/2021 mu murenge wa Butare, akahgari ka Nyamihanda, umudugudu wa Mwimerere, uwitwa NKUNDABAGENZI Damien yakoze icyaha cyo guhiga inyamaswa ubwo yafashye imbwa ze enye n'icumu n'umupanga yinjira muri pariki y'igihugu ya Nyungwe ajya guhiga nibwo yahuye n'abakozi ba RDB baramufata nta nyamaswa yari yica. | GI RUSIZI | Dosiye yaregewe Urukiko | 20. Rwemeje ko Nkundabagenzi Damien ahamwa n’ubwinjiracyaha bw’icyaha cyo guhiga inyamaswa zo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye. Ruhanishije Nkundabagenzi Damien igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri (2) n’amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu (2.500.000Frws). Rutegetse ko Nkundabagenzi Damien asonewe gutanga amafaranga 20.000Frws y’amagarama y’uru rubanza kubera ko afunzwe. | ||||||||||||||||||||
21 | 00465/IPRL NYAM/2021/JBK/FM | 1 | Tariki ya 02/07/2021 twakiriye ikirego cya KAMONDO Sylivestre arega uyu witwa MUKANDAMAGE Alphonsine avugako tariki ya 21/06/2021 mugihe cya saa 13h00' yamukubitiye ingurube akayivuna umugongo nyuma ikaza no gupfa byabereye Musange, Jenda ,Nyakirambi. | NPPA NYAMAGABE & Yaregewe urukiko tariki 08/07/2021 | Ntiraburanishwa | |||||||||||||||||||||
22 | 00486/IPRL RUSI/2021/EM/NM | 1 | Kuwa 21/07/2021,RIB Station ya Kamembe , twakiriye ikirego cyatanzwe na RDB barega abitwa NIYONTEZE Fiston bakunda kwita Mandera n'uwitwa NDAYISHIMIYE Joseph bakunda kwita Kagido , babarega ko bishe inyamaswa yo mubwoko bw'icyondi , bakaba barayishe bayivanye muri Pariki y'igihugu ya Nyungwe ishami rya Cyamudongo | GI RUSIZI | Dosiye yaregewe Urukiko | Rwemeje ko NDAYISHIMIYE Joseph ahamwa n’icyaha cyo guhiga no kwica inyamaswa yo mu bwoko bukomye. Rumuhanishije igihano cy’igifungo cy’ imyaka itanu (5) n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda miliyoni eshatu ( 5 000 000 frw) . Rumutegetse gutanga iyo hazabu yaciwe mu gihe kitarenze umwaka umwe urubanza rubaye ndakuka. Rutegetse NDAYISHIMIYE Joseph gutanga amafaranga ibihumbi Makumyabiri ahwanye n’ amagarama y’ uru rubanza. | ||||||||||||||||||||
23 | 00539/IPRL NYAM/2021/JBK/FN | 1 | Kuwa 02/08/2021 twakiriye ikirego cyanditse RDB (Rwanda Development Board) irega uwitwa NYANDWI Bazambanza ko bamufatanye Inyama z'inyamanswa yo mu bwoko bwi FUMBERI nini ,( Yellow backed duicker ) iboneka gusa mu cyanya Gikomye aricyo Pariki y'Igihugu ya Nyungwe , RDB ikaba ivugako uyu NYANDWI Bazambanza yateze imitego muri Pariki y'igihugu ya Nyungwe , akoresheje Insinga Iyi Nyamaswa yo mubwoko bwifumberi ikaza kugwa muriyo mitego igafatwa ndetse igapfa uregwa aza gufatanwa inyama z'iyofumberi yazigejeje iwe murugo , byabereye muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe iherereye mu murenge wa Kitabi akagari ka Shaba , umudugudu wa Uwinka . | NPPA NYAMAGABE & Yaregewe urukiko tariki 16/08/2021 | Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe tariki 20/08/2021 mu rubanza RP 00302/2021/TGI/NYBE rumuhamya icyaha rumuhanisha igifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu ya 5.000.000frw. | |||||||||||||||||||||
24 | 00567/IPRL RUSI/2021/EM/MN | 1 | Karangwa Bernard hamwe na mugenzi we witwa BAYENGERE Donatien basanzwe ari abahigi bakira akazi ko guhiga inyamashwa muri parike nasiyonare y'igihugu ya Nyungwe .(Nyungwe National Park). Tariki ya 16/8/2021 saa 13h18 z'amanywa bari mugice cy'ishyamba rya Nyungwe ahitwa Mvamibari giherereye mumudugudu Hangari ,akagari ka Bisumo umurenge wa Cyato mu akarere ka Nyamasheke nibwo abakozi ba Parike y'igihugu ya Nyungwe barimo NSHIMIYIMANA Emmanuel na HATEGEKIMANA Jean Baptiste bafashe uwitwa Karangwa Bernard hamwe na mugenzi we witwa BAYENGERE Donatien bateze imitego bafite nibyo kuza kurya birimo ibijumba hamwe nicumu numuhoro nibindi bikoresho bari kwifashisha bari guhiga no gutega inyamaswa zo muri parike ya Nyungwe kugirango bazice bazijyane kuzirya no kuzikoresha ibindi bashaka . bakimara kubafata uyu Karangwa Bernard yarafashwe mugenzi we i we witwa BAYENGERE Donatien ahita abacika acikana ninyamaswa bari bamaze kwica yitwa Ifumberi iri munyamaswa zikomye . | GI RUSIZI | Dosiye yaregewe Urukiko | Rwemeje ko KARANGWA Bernard ahamwa n’icyaha cyo guhiga no kwica inyamaswa yo mu bwoko bukomye. Rumuhanishije igihano cy’igifungo cy’ imyaka itanu (5) n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda miliyoni eshanu ( 5 000 000 frw) . Rumutegetse gutanga iyo hazabu yaciwe mu gihe kitarenze umwaka umwe urubanza rubaye ndakuka. Rwemeje ko amafaranga y’ ibyakozwe mu rubanza ayasonewe kuko afunzwe.. | ||||||||||||||||||||
25 | 00579/IPRL NYAM/2021/JBK/ACU | 1 | Kuwa 23/08/2021 twakiriye ikirego cya Nyungwe Management Company barega abitwa NYABYENDA Narcisse ,SINUMVAYABO Evariste alias HASANI na NYANDWI Faustin ko kuwa 22/08/2021 binjiye mu ishyamba rya nyungwe bakica ifumberi ebyiri bakaza gufatirwa mu rugo hari izo fumberi zapfuye hahise hafatwa abitwa NYABYENDA Narcisse na SINUMVAYABO Evariste naho NYANDWI Faustin yahise acika .abakekwhao banze gusinya kunyandiko zifatira yizo fumberi zari zapfuye | NPPA NYAMAGABE & Yaregewe urukiko tariki 31/08/2021 | Ntiraburanishwa | |||||||||||||||||||||
26 | 00616/IPRL RUSI/2021/EM/EM | 1 | kuwa03/09/2021 Nyakabuye rib station twakiriye ikirego cya rdb ishami rishizwe gucunga umutekano wa parike y'igihugu ya nyungwe irarega uwitwa IYAMUREMYE Donath kuwa 02/09/2021 uregwa yafaswe arimo gusohoka muri pariki y'igihugu ya nyungwe afite igiti cy'umushwati yaramaze gutema ubwo bamufatanga yemye ko yaravuye gutega inyamaswa ko yarikluzasubirayo kureba ko inyamaswa yateze zafaswe . | GI RUSIZI | Dosiye yaregewe Urukiko | Rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro . Rwemeje ko Iyamuremye Donat ahamwa n’icyaha cyo kwica inyamaswa no gutema ibimera byo mu ishyamba rya nyungwe . Ruhanishije Iyamuremye Donat igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu (5ans) n’ihazabu ya 5.000.000 frws . Rwemeje ko amagarama y’urubanza aherezwa kuri Leta kuko Iyamuremye Donat aburana afunze . | ||||||||||||||||||||
27 | 00622/IPRL RUSI/2021/EM/VM | 1 | Kuwa 23/09/2021, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB HQS), rugendeye ku makuru rwari rufite ko uwitwa NSENGIYUMVA Jean De Dieu afatikanyije n’uwitwa HIRWA Aime , bakora ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu , hatangiye igikorwa cyo kubashakisha no kubafata , igikorwa cyatangiye kuwa 23/09/2021, gitangiriye mu mujyi wa Kigali, aho uyu HIRWA Aime yari aherereye , kirangirira mu karere ka Rusizi aho NSENGIYUMVA Jean De Dieu yari aherereye ari naho bombi bafatiwe bafatanywa amahembe abiri y’inzovu bayagabanyijemo ibice bibiri | RP 00354/2021/TGI/RSZ icyemezo cy'urukiko : Ruhamije NSENGIYUMVA Jean de Dieu na HIRWA Aimé icyaha cyo gucuruza ibikomoka ku nyamaswa zirinzwe (amahembe y’inzovu). -Ruvuze ko NSENGIYUMVA Jean de Dieu adahamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano yarezwe. -Rutegetse ko impushya zo gutwara ibinyabiziga (10) zafatiriwe hamwe n’izindi nyandiko za A.C.C.O byatangiwe muri RDC binyagwa. -Ruhanishije NSENGIYUMVA Jean de Dieu na HIRWA Aimé igifungo cy’imyaka itandatu (6) n’ihazabu ya miliyoni eshanu (5,000,000) kuri buri wese. | ||||||||||||||||||||||
28 | 00641/IPRL RUSI/2021/EM/EM | 1 | kuwa 22/8/2021 saa 18h z'umugoroba nibwo nyakwigendera witwa MUSANGANYA PAUL yajyanye guhiga inyamashwa no kuzitega mu ishyamba rya Parike y'igihugu ya Nyungwe nibwo yajyanye na AKIMPAYE Theogene binjira ishyamba saa 19h zijoro bageze aho bategaga imitego hareshya nka kirometero 20 uvuye kumuhanda wa kaburimbo bagumye muri iryo shyamba baratega bararamo bigeze kuwa 24/08/2021 saa 9h zamanywa bari aho muri Nyungwe hagati mu ishyamba iri mugice cyo mu Rwanda, Western Province, Nyamasheke, Cyato, Mutongo, Rusi kumusozi witwa Kabaga nibwo bari bamaze kwica no kubaga ifumberi 3 mugihe bazifite bazigabanye , bari gushaka uko basohoka mu ishyamba nibwo uyu AKIMANA Theogene yisigaje inyuma nyakwigendera MUSANGANYA PAUL ajya imbere ageze imbere undi ari inyuma yumva aratatse avuga ngo baramwishe undi ahita yihisha na zanyama bari bafite zizo fumberi ntiyanareba icyo atakiye nibwo hashize umwanya ngo arazamuka yiruka geze aho yarari asanga bamutemaguye yarangije gupfa ninyama yari afite bazitwaye nibwo yakomeje aragenda numuhoro bazanye ahita awuta mu ishymba arataha na zanyama azishyira abagore buyu nya kwigendera ababwira lko umugabo wabo bamwiciye mu ishyamba arko abamwishe atabamenye ,ariko akavuga ko ashobora ari BANGUWIHA Emmanuel numuhungu we SIBOMANA Dieudone kuko mucyumweru kibanziriza icyi bamwiciyemo nabwo bigeze guhurira muri iryo shyamba nabwo bararwana bapfuye ko umwe yimye undi inyama aribo yabakizaga uyu AKIMANA Theogene bamubwira ko uzatanga undi azamwica ahpo bahurira hose ari nabwo MUSANGANYA Paul yageraga murugo ngo akabibwira abana be nabagore be ko napfa azaba azize BANGUWIHA Emmanuel numuhungu we SIBOMANA Dieudone . | GI RUSIZI | Dosiye yaregewe Urukiko | Urubanza ntabwo ruracibwa | ||||||||||||||||||||
29 | 00643/IPRL NYAM/2021/JBK/FM | 1 | Kuwa 21/09/2021 twakriye ikirego cyanditse cya Nyungwe Maagement Company nyungwe national park barega uwitwa NZABAHIMANA Faustin ko kuwa 21/09/2021 yafatiwe mwishyamba rya ngungwe avuye gusura imitego ye iri mwishyamba rya nyungwe akaba yarafashwe nabasirikare bamufatana umupanga,igiti ndetse nurutsinga bamubajije avuga ko yaravuye gusura imitego yateze mwishyamba rya nyungwe bamufatiye mu mudugudu wa kintobo,akagari ka kagano ,umurenge wa kitabi . | NPPA Nyamagabe & | Dosiye yashyinguwe by'agateganyo tariki 29/09/2021 kubera ko kuyikurikirana atari ngombwa. | |||||||||||||||||||||
30 | 00653/PPL KAGA/2021/EM/CGM | 1 | Tariki 24/10/2021 abasirikare(RDF) bakorera mukarere ka Nyamasheke ubwo bari mugikorwa cyo gucunga umutekano muri Park Nyungwe zafatiyemo uwitwa NZARAMYIMANA Elimias ari muriyo Park ya Nyungwe ari guhigamo inyamaswa bamufatana imitego yariho akaoresha mugutega inyamaswa ndetse bamufatana umuhoro n'itoroshi. | Base KAGANO | Dosiye yashyinguwe by'agateganyo | |||||||||||||||||||||
31 | 01156/PPL RUHA/2021/MN/CU | 1 | Muriyi dosiye haregwamo uwitwa NEMEYIMANA Aphrodis na NYABITARE Appolinaire bakaba bakurikiramweho icyaha cyo Guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye, abaregwa bafashwe n'inzego z'umutekano bafatanwa igisa n'urwasaya rw'inzovu barimo kugishakira umukiriya nkuko nabo ubwabo bemeza ko ari urwasaya rw'inzovu . uregwa witwa NEMEYIMANA Aphrodis niwe warutunze urwo rwasaya rw'inzovu iwe murugo akavuga ko yarukuye iwabo rwahageze muri za 1970 ari umwana muto cyane rukaba rwarazamwe na se umubyara arukuye mw'ishyamba rya nyungwe kuko bari barituriye, akavuga ko bari baramubwiye ko ari umuti ushyira mu rutoki ntirwongere kugira indwara rurwara kandi rukera cyane . uregwa witwa NYABITARE Appolinaire we yafashwe arimo gushakira umukiriya urwo rwasaya rw'inzovu , kandi nawe yemara ko yari yarabivuganye na NEMEYIMANA ngo amushakire umukiriya namubona azamuhemba . | Urwego rw'ibanze rwa Ruhango/NPPA Muhanga. | Yashyinguwe by'agateganyo kuwa 24/9/2021 | |||||||||||||||||||||
32 | 02028/IPRL MUSA/2021/DB/bm | 1 | Tariki ya 06/09/2021 kuri Muhoza RIB Muhoza S/B twashyikirijwe uwitwa SINZABAKWIRA Vincent azanywe na N'ubuyobozi bw'inzego z'Ibanze ho mu murenge wa Muhoza akagari ka Mpenge umudugudu wa Mpenge ariho bavugaga ko ariho yafatiwe bavuga ko yafashwe afite ihembe ry'Impongo n'uruhu rw'Inyamaswa yo mubwoko bw'Imondo nanone akaba aregwa na IRADUKUNDA Claudine uvuga ga ko ya musanze murugo rw'uwitwa ange ubwo uwo Ange yari amuhamagaye amubwira ko yamuzanira inzoga yo mubwoko bwa Bazoka akigerayo yahahuriye n'uwitwa SINZABAKWIRA Vincent amubwira ko amubonye ho abazimu ahita amushyira umuti mu mazuru amaraso atangira kuva ari menshi amubwira ko agomba kumuha mafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) kugirango amaraso Atsine nibwo ITRADUKUNDA Claudine yahise atuma kumwana wari umusigariye kuri Boutique ngo amuzannire agakapu karimo amafaranga akikamushyikiriza yahise ahereza SINZABAKWIRA amafaranga 50,000frw amaze kuyamuha amubwira hari abazimu bari mugitsina cye ko agomba kubamukuramo kugirango anjye azabone umugabo nibwo yamukebye umutsi wo mundege akimara kumukeba umusti wo mundege ava amaraso menshi yongera kumubwira ko yajya mucyumba akamukura abazimu mugitsina nibwo yamujyanye mucyumba munzu ya Ange amukeba kugitsina akoresheje urwembe n'akandi kuma yari afite. aramukomeretsa amutwara n'andi mafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) yose hamwe aba amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (70,000Frw). Ibyo bikorwa SINZABAKWIRA Vincent yakoze mu mategeko bikaba byitwa icyaha cyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Kwangiza imyanya ndangagitsina biteganywa kandi bihanishwa ingingo ya 114 na 174 mu itrgeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muroi Rusange n'icyaha cyo Guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye gihanishwa n'ingingo ya 58 mu itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Itegeko rirengera ibidukikije | URWEGO RWISUMBUYE RWA MUSANZE | Yashyinguwe by'agateganyo ku wa 16/04/2021 kuko kuyikurikirana atari ngombwa (uregwa yakoreshaga ihembe ry'impongo n'uruhu rw'imodo mu kwambura amafaranga maze yishyuye ayo yari yambuye ntuyaba agikurikiranwe) | |||||||||||||||||||||
33 | 02131/IPRL MUSA/2021/DB/BK | 1 | Muri iyi dosiye haregwamo abitwa BUNANI Evariste na NIYINZIMA Jean Bosco bakaba barafashwe na Polisi muri Centre ya Byangabo iherereye mu murenge wa Busogo, akarere ka Musanze bari mu bikorwa byo kugurisha ibikomoka ku nyamaswa zp mu bwoko bw' inyamaswa zikomye. Kuwa 21/09/2021 abaregwa bafashwe na Polisi ku makuru bari bahawe n' abaturage ko BUNANI na NIYONZIMA Jean Bosco bafite ihembe bicyekwa ko ari ihembe ry' inzovu barimo bashakira umuguzi baza no kurifatanwa, uyu BUNANI akaba atari ubwa mbere afatirwa muri ibi bikorwa kuko muri dosiye 00957/IPRL RUBA/2018/DM/EN urukiko rwamuhamije ubwinjiracyaha bwo gucuruza ibikomoka ku nyamaswa zikomye, mu rubanza RPA 00355/2019/HC/MUS akaba yarahanishijwe igifungo cy' imyaka 02 n' amezi 06 ndetse n' ihazabu ya 2,5000,000 RWF we ubwe akaba yemera ko iri ari isubiracyaha mu gihe NIYIONZIMA we avuga ko uruhare rwe ari uko BUNANI yamutumye kujya kuzana izo iryo hembe mu nzu ye ngo baryereke umukiriya akongeraho ko yari yamwemereye igihembo cya 100,000 RWF. | URWEGO RWISUMBUYE RWA MUSANZE | Dosiye yaregewe Urukiko ihabwa nomero RP 01149/2021/TGI/MUS iraburanishwa kuwa 30/12/2021. Urukiko rwemeza ko BUNANI Evariste alias BONANE ahamwe n’icyaha cyo kugurisha amahembe y’inzovu rumuhanishwa igifungo cy’imyaka itanu (5ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000Frw). | |||||||||||||||||||||
34 | 02203/IPRL NGOM/2021/JN/FG | 1 | Taliki 13/09/2021 twakiriye abitwa MUNYANDEGE Theogene (44yrs ) na BAHIGI Jean Claude (44yrs) batuye mukagali ka kabura ,umurenge wa kabarondo ,akarere ka kayonza bafatiwe mumurenge wa nyamirama bavuye mu ishyamba riherereye mumurenge wa murundi bakaba bafatanywe impongo bari bazanye bayishe banayibaze. | Urwego rwisumbuye rwa Ngoma | Dosiye yaregewe urukiko ihabwa numero RP 01314/2021/TGI/NGOMA, ICYEMEZO CY'URUKIKO KIGAGARAGA KO / RWEMEJE ko BAHIGI Jean Claude na MUNYANDEGE Théogène bahamwa n’icyaha baregwa cyo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye; RUHANISHIJE BAHIGI Jean Claude na MUNYANDEGE Théogène buri wese igihano cy’igifungo kingana n’imyaka itanu (5) n’ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000frw); RUTEGETSE BAHIGI Jean Claude na MUNYANDEGE Théogène buri wese gushyira mu isanduku ya Leta ihazabu ahanishijwe ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000frw), ibyo akabikora ku neza kandi mu gihe kitarenze umwaka kuva uru rubanza rubaye ndakuka, bitaba ibyo akabikora ngufu za Leta; | |||||||||||||||||||||
35 | 02220/IPRL NGOM/2021/JN/AG | 1 | Mu ijoro ryo kuwa 15.09.2021 mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Mpanga, Akagali ka Nasho, Umudugudu wa Nyabubare I hafatiwe abagabo babiri aribo BUKAKAZA Noheli na RUTAGENGWA Théogene bari bavuye muri tanzania guhiga inyamaswa zikomye bikoreye inyama zazo. Bakaba bari bategerejwe na NIYONZIMA Patrick, KARIMIJABO Emmanuel na GAKWAYA Erneste kugira ngo babatwaze inyama bari bavuye guhiga. mu bari bagiye Tanzania hakaba harafashwe babiri abandi batanu aribo NDAYAMBAJE, RWABONA, MUTUNZI, KAGONDOZI na MBOSHI baratoroka ntibafatwa. | Urwego rwisumbuye rwa Ngoma | Yashyinguwe kuri 23/09/2021 ku mpamvu zikurikira : Nyuma yo gusuzuma iyi dosiye,twasanze twashyingura iyi dosiye by'agateganyo kubera ko ntabimenyetso bishinja abaregwa iki cyaha bari bakurikiranyweho cyo guhiga no kwica inyanmaswa zikomye kuko nta kigaragza ko koko bari bavuye mu Gihugu cya Tanzaniya ndetse n'izo nyama ntabwo zigeze zipimwa kugira ngo barebye niba ari izi nyamaswa zikomye koko | |||||||||||||||||||||
36 | 02381/IPRL NYAGA/2021/EG/JMVH | 1 | Tariki ya 03/09/2021 mumudugudu wa Cyamunyana akagali ka Rutungu umurenge wa Rwimiyaga akareere ka Nyagatare hafaswhe abitwa RYAMUKAMA MEDAD na mugenzi we witwa TWAGIRAYEZU Pascal bakurikiranyweho icyaha cyo guhiga bitemewe ndetse no kwica inyamashwa no kwambukiranya umupaka muburyo bunyuranyije namategeko ibyaha bakoze ubwo bajyaga mugihugu cya Tanzania bitwaje intwaro gakondo harimwo amacuymu nimihoro ndetse nimbwa maze bagahiga inyamashwa zimwe bakaza kuzica bakazibaga inyama bakazizana mu Rwanda bakaza gufatwa nabasirikare kumakuru yariyatanzwe nabaturage ko harabahigi bazanye inyamashwa barimwo kuyibaga inyama bakazigurisha nibwo bahise baza bafatamwo babiri abandi barabacika. | Yakozwe n'ubushinjacayaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, iregerwa Urukiko, ihabwa nimero RP 01358/2021/TGI/NYG, ijuririrwa kuri nimwero RPA 01635/2021/HC/RWG, ntiraburanishwa. | Rutegetse ko TWAGIRAYEZU Pascal na BYAMUKAMA Medad buri wese rumuhanishije imyaka itanu y’igifungo (5ans) n’ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 frw) ; | |||||||||||||||||||||
37 | 02460/IPRL NGOM/2021/JN/AG | 1 | Tariki 10/10/2021, abasirikare bahawe amakuru ko kwa NTAWURUTASE Laurent ko barimo gucuruza Kanyanga bahawe amakuru numuturage nibwo bagiyeyo kwa NTAWURUTASE Laurent utuye mumudugudu wa Kabuhome,Akagali ka Kirehe,Umurenge wa Kabare nibwo bafatiyeyo Kanyanga 2 Litres munzu ya NTAWURUTASE Laurent, bafatirayo inyama zimvubu barimo gucuruza ndetse na Motor plaque RE 759 T Boxer bavugako ariyo yari yazizanye ariko bakaba barayisanze mugipangu iparitsemo bakaba barafashe 22 Kgs inyama zimvubu, ariko NTAWURUTASE Laurent avugako yaziguze numunu atazi witwa Rafael utuye mukarere ka Kirehe amubwirako arinyama zinka ariko dusanga aramatakirangoyi kuko yavuze ko atamuzi mugihe yaramubajijwe kugirango ubugenzacyaha bwashaka kujya kureba uwo Rafael hakaba harafashwe uwitwa NTAWURUTASE Laurent,BITWAYIKI Yosia,NZABONIMPA Gracien,NTAWURUTUNDI Jean d'Amour,RUZINDANA Augustin na BYIRINGIRO Eric, ariko NTAWURUTASE Laurent avugako kanyanga yariye yanywagaho, akanavugako inyama yaziguze ashaka kwakira abashyitsi akanavugako yaziguze agirango nizinka. | Urwego rwisumbuye rwa Ngoma | Yaregewe urukiko ihabwa numero RP 01671/2021/TGI/NGOMA ntiraburanishwa | |||||||||||||||||||||
38 | 02462/IPRL NGOM/2021/JN/YUG | 1 | uregwa kuwa11/10/2021yafashwe avuyeguhiga muri parike y' akgera , aho yafatanwe inyama z' impogo bari bishye muri parike y' akagera , uregwa yemera iki cyaha aregwa akavuga ko yari kumwe n' abandi bahigi bagera mu 10, bo bakiruka akaab ariwe ufatwa . | yaraburanishijwe muri dosiye RP/MIN 00098/2021/TGI/NGOMA urukiko rwemeza ibi bikurikira : Rwemeje ko Nsengimana Patrick ahamwa n’icyaha cyo Guhiga no kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye; Ruhanishije Nsengimana Patrick igifungo cy’imyaka ibiri(2) n’amezi atandatu(6) bisubitse mu gihe cy’umwaka umwe (1);no gutanga ihazabu y’amafaranga angana na miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu(2.500.000Frw), y’u Rwanda mu gihe kitarenze amezi atanu (5) kuva uru rubanza rubaye ndakuka; Rutegetse Nsengimana Patrick gutanga amagarama y’urubanza angana na 20.000 Frw. | ||||||||||||||||||||||
39 | 02645/IPRL NYAGA/2021/EG/ME | 1 | Tariki ya 01/10/2021 mu Mudugudu wa Ndago ;Akagari ka Kageyo ;Umurenge wa Mwiri mu nkengero za Parike y'Igihugu y'Akagera Abitwa SIBOMANA Athanase n'Umugore we MUHAWENIMANA Delise bafashe umuceri mubisi bari bavanze n'umuti wica inyamaswa maze bajya kuwutega aho imisambi n'ibishuhe bikunda gutora maze haza imisambi itora uwo muceri hahita hapfa imisambi cumi nibiri (12) hapfa kandi igishuhe kimwe (01). ubwo abaturage bari hafi aho babonaga uko iyo misambi iri gupfa bahise bajya gufata SIBOMANA n'umugore we bari bamaze kuyitega ariko SIBOMANA ahita yirika arabacika babasha gufata uwo mugore MUHAWENIMANA Delise .Uyu MUHAWENIMANA avuga ko umugabo we SIBOMANA Athanase yari asanzwe atega ibishuhe ndetse akabyica akoresheje uwo muceri babaga bavanze n'umuti agurira Nyagatare;akomeza avuga ko ibyo bishuhe babiryaga ibindi bakabigurisha. ubwo twageraga aho bari bateze twasanze barateze ku hagera kuri 67 hatandukanye aho hose hakaba ari aho ibyo biguruka bitorera. | Yakozwe n'ubushinjacayaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, ishyingurwa by'agateganyo kuko nta bimenyetso. | Yashyinguwe by'agateganyo | |||||||||||||||||||||
40 | 02908/IPRL NYAGA/2021/EG/AM | 1 | Kuwa 23/10/2021 saa 08h00 mu Mudugudu wa Karushuga, Akagari ka Karushuga, Umurenge wa Rwimiyaga/Nyagatare, nibwo abana batoya batanze amakuru kugisirikare gikorera aho Karushuga ko abasecurite bakorera company ya ISCO bishe inyamaswa y’impongo nibwo hatangiye umukwabu maze hafatwa abagabo bane bakekwagaho kwica iyo nyamaswa y’impongo yo mu cyanya gikomye cy’Akagera ndetse ikaba yabaga muri parike y’Akagera aho bo bavuga ko yaje maze ikinjira aho barinda igiye kona ibishyimbo bihingwa n’abazungu bab’abanya Israel company ya Netafim maze nabo bakayirukana ikabura aho ica kubera uruzitiro maze bakaza kuyifata bakayica bakayibaga bakagabana inyama zayo bakaza gufatwa bamaze bamwe kuzitwaraho. Abaregwa barimo uwitwa Ntibiramira Augustin, tel. 0788931275 na Basengo Ramadhan, 0787742540 bakekwa kuba ari bo bagize uruhare rukomeye mukuyica, umwe yemera icyaha yakoze undi we akavuga ko atishe inyamaswa ahubwo icyo azira nuko yagabanye mubagabanye izo nyama. Mu isesengura rero ryatumye abitwa Namahoro Jean Claude na Mukiza Jonas bagirwa abatangabuhamya nuko uyu Namahoro we yazize ko yari umuyobozi wabo ariko ngo ntiyatangiye amakuru kugihe dore ko we avuga ko atanarya inyama ahubwo ko mugenzi we babana witwa Ntibiramira Augustin kuva yari yazifashe nawe yagombaga gushyirwamo, naho uwitwa Mukiza Jonas we nubwo yafashwe ariko we bivugwa ko yari afite off ntabwo yari yakoze ahubwo yahamagawe kuri telephone ye aza gufata inyama ariko ntabwo yari azi icyabaye niko gufatwa atyo. | Yakozwe n'ubushinjacayaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, iregerwa Urukiko, ihabwa nimero RP 01730/2021/TGI/NYG. | Ntirahabwa itariki yo kuburanishwa | |||||||||||||||||||||
41 | 03152/IPRL NYAGA/2021/EG/ME | 1 | Kuwa 01/12/2021 Saa 12h00 Uregwa HAKIZISUKA Jean Claude , 39yrs, Mwene Nzaburanumwe na Cyamutoto Kanyange, Utuye mu Murenge wa Murundi, AKagali ka Buhabwa , umudugudu wa Cyamburara yafashwe ku bufatanye na RDF NA POLICE , afatanwa inyama z'Imvubu ibiro icumi 10Kg mu ishyamba rya Gabiro , Imvubu akaba akekwaho kuba yarayishe, akayibaga, ndetse agacuruza n'Inyama zayo. hARI UMUTANGABUHAMYA umwe mubamufashe UMUSHINJA . | Yakozwe n'ubushinjacayaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, iregerwa Urukiko, ihabwa nimero RP 01826/2021/TGI/NYG. | Rwemeje HAKIZISUKA Jean Claude adahamwa n’icyaha ashinjwa cyo kwica inyamanswa zo mu bwoko bukomye | |||||||||||||||||||||
42 | 03352/IPRL NYAGA/2021/EG/ME | 1 | Kuwa 22/12/2021 abaregwa bitwa Muhirwa Jean Pierre (1999) na Nzamurambaho Eric (1997) bo mu mudugudu wa Nkoma l akagali ka Nyamirama umurenge wa Karangazi abaregwa bafashwe nabaturage ubwo bari bahetse inyama zimvubu kuri moto ebyiri uyu witwa Muhirwa yarazihetse kuri moto RF293N naho Nzamurambaho azihetse kuri moto RF264 F burumwe yarahetse ibiro 20 , uregwa witwa Muhirwa asobanurako ari uyu Nzamurambaho Eric wamuhaye akazi agasanga inyama zipakiye mu mifuka nawe akaza apakira agasobanurako yari aziko ari inyama zinka atwaye naho uyu Nzamurambaho we asobanurako yahamagawe na Mashuti akamubwirako niba afite moto yashaka undi mu motari bakaza kumutwarira inyama ko hari inka yabo yavunitse nibwo bazaga kuzitwara bageze munzira abaturage barabafata babajyana mugisirikare basanga ni inyama zimvubu , twageze aho inyama zapakiriwe abatangabuhamya batubwirako zaje gupakirwa nabamotari babiri ko ari imvubu Mashuti na Kiragi bategeye mu ishyamba rya Gabiro naho tujyayo dusanga ni imvubu bateze barayica aba bari bahetse izo nyama bakaba barafashwe hakaba hagishakishwa nabo bahigi kuko baturiye ishyamba rya Gabiro bahita bambuka umuferege bakinjiramo | Yakozwe n'ubushinjacayaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, iregerwa Urukiko, ihabwa nimero RP 00016/2022/TGI/NYG. | Rwemeje ko MUHIRWA Jean Pierre na NZAMURAMBAHO Eric bose badahamwa n’icyaha cyo guhiga no kwica inyamaswa | |||||||||||||||||||||
43 | 03705/IPRL GASA/2021/FM/AU | 1 | Tariki ya 19/10/2021 Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahawe amakuru ko hari ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu n’ay’inkura buri gukorerwa muri Kigali. Hakozwe operation hafatwa Cpl NSENGIYUMA Richard, Cpl NIYONGABO Eric Deserter 2013, NTIRUSHWAMABOKO Athanase, NZAYIKORERA Jean Pierre na DUSABIMANA Thierry na MUHORACYEYE Eva Nice bafatanwa amahembe y’inzovu abiri afite 13kg. Mugihe bafatwaga NTIRUSHWAMABOKO Athanase wari waraguze ayo mahembe y’inzovu abajijwe ahari amahembe y’inkura asobanura ko afitwe na MUSHIMIYIMANA Jean Pierre, hakozwe operation hafatwa MUSHIMIYIMANA Jean Pierre afatanwa ihembe rimwe bikekwa ko ari iry’inkura. | GI Gasabo | Iyi dosiye yaregewe urukiko taliki ya 31/12/2021. | Iyi dosiye ifite RP 00020/2022/TGI/GSBO yahawe italiki ya 13/6/2022 yo kuburana, Urukiko rwa Gasabo rukaba rwari mu mahugurwa . Nta yindi taliki bararwimuriraho. | ||||||||||||||||||||
44 | 03764/IPRL GASA/2021/FM/JM | 1 | Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10/2021 Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahawe amakuru ko hari abantu bakura amahembe y’inzovu muri Congo bakaza kuyacururiza mu Rwanda, RIB yakomeje gukurikirana ayo makuru, taliki 23/10/2021 hakozwe Oparation mu murenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umudugudu wa Ntora, hafatwa MUROKOZI Desire(Diplomate), KABURABURYO Cyriaque (Burundian), BAGABO Bahimuzi Nicodeme (Congolese) na GISA Derick (), hafashwe ibice icyenda (09) by’amahembe y’inzovu bifite 11,25Kgs byari bifitwe na Desire mu modoka akoresha y’akazi nk’umudiplomate Toyoya Hilux ifite Plaque 123CD21. Abafashwe bose bari mu bikorwa byo kugurisha ayo mahembe y’inzovu bari bakuye muri Congo cyane ko ariho bakorera akazi kabo ka buri munsi. | GI Gasabo | Iyi dosiye yaregewe urukiko taliki ya 15/12/2021. | Iyi dosiye ifite RP 01865/2021/TGI/GSBO yaraburanye izasomwa taliki ya 23/6/2022. | ||||||||||||||||||||
45 | ||||||||||||||||||||||||||
46 | ||||||||||||||||||||||||||
47 | ||||||||||||||||||||||||||
48 | ||||||||||||||||||||||||||
49 | ||||||||||||||||||||||||||
50 | ||||||||||||||||||||||||||
51 | ||||||||||||||||||||||||||
52 | ||||||||||||||||||||||||||
53 | ||||||||||||||||||||||||||
54 | ||||||||||||||||||||||||||
55 | ||||||||||||||||||||||||||
56 | ||||||||||||||||||||||||||
57 | ||||||||||||||||||||||||||
58 | ||||||||||||||||||||||||||
59 | ||||||||||||||||||||||||||
60 | ||||||||||||||||||||||||||
61 | ||||||||||||||||||||||||||
62 | ||||||||||||||||||||||||||
63 | ||||||||||||||||||||||||||
64 | ||||||||||||||||||||||||||
65 | ||||||||||||||||||||||||||
66 | ||||||||||||||||||||||||||
67 | ||||||||||||||||||||||||||
68 | ||||||||||||||||||||||||||
69 | ||||||||||||||||||||||||||
70 | ||||||||||||||||||||||||||
71 | ||||||||||||||||||||||||||
72 | ||||||||||||||||||||||||||
73 | ||||||||||||||||||||||||||
74 | ||||||||||||||||||||||||||
75 | ||||||||||||||||||||||||||
76 | ||||||||||||||||||||||||||
77 | ||||||||||||||||||||||||||
78 | ||||||||||||||||||||||||||
79 | ||||||||||||||||||||||||||
80 | ||||||||||||||||||||||||||
81 | ||||||||||||||||||||||||||
82 | ||||||||||||||||||||||||||
83 | ||||||||||||||||||||||||||
84 | ||||||||||||||||||||||||||
85 | ||||||||||||||||||||||||||
86 | ||||||||||||||||||||||||||
87 | ||||||||||||||||||||||||||
88 | ||||||||||||||||||||||||||
89 | ||||||||||||||||||||||||||
90 | ||||||||||||||||||||||||||
91 | ||||||||||||||||||||||||||
92 | ||||||||||||||||||||||||||
93 | ||||||||||||||||||||||||||
94 | ||||||||||||||||||||||||||
95 | ||||||||||||||||||||||||||
96 | ||||||||||||||||||||||||||
97 | ||||||||||||||||||||||||||
98 | ||||||||||||||||||||||||||
99 | ||||||||||||||||||||||||||
100 |