JavaScript isn't enabled in your browser, so this file can't be opened. Enable and reload.
IMYITOZO Y'IKIZAMINI CYA PROVISOIRE
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit. Curabitur quis sem odio. Sed commodo vestibulum leo, sit amet tempus odio consectetur in.
* Indicates required question
AMAZINA YAWE
Your answer
1. Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:
*
(a) Umuyobozi *
b) Umuherekeza
c)A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
2. Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:
a) Abanyamaguru
b) Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri
(c) A na B ni ibisubizo by’ukuri *
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Clear selection
3. Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :
a) Igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira
b) Ahegereye umurongo ukomeje
(c) Igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo *
d) A na C nibyo
Clear selection
4. Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :
a) Biteganye
b) Ku murongo umwe
c) A na B nibyo
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo *
Clear selection
5. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa buri mwaka:
a) Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange
b) Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
c) Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo *
Clear selection
6. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
a) cm75
b) cm125
c) cm265
(d)Nta gisubizo cy’ukuri *
Clear selection
7. Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :
a) Ibifite umutambiko umwe uhuza imipira
b) Ibifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo
c) Makuzungu
(d)Nta gisubizo cy’ukuri *
Clear selection
8. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
a) Ahatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y’ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini
b) Ahantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe
c) Aho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi
(d) Ibisubizo byose nibyo *
Clear selection
9. Kunyuranaho bikorerwa:
a) Mu ruhande rw’iburyo gusa
b)Igihe cyose ni ibumoso
c) Iburyo iyo unyura ku nyamaswa
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo *
Clear selection
10. Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa bukurikira:
a) Burenga toni 1
b) Burenga toni 2
c) Burenga toni 24
(d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo *
Clear selection
Submit
Clear form
Never submit passwords through Google Forms.
Forms
This content is neither created nor endorsed by Google.
Report Abuse
Terms of Service
Privacy Policy
Help and feedback
Contact form owner
Help Forms improve
Report