Request edit access
YouthConnekt Champions & Young Rwandan Achievers Awards (Ishimwe ryo gucyeza Abanyarwanda b'indashyikirwa n'ibigo cyangwa imiryango iteza imbere urubyiruko) - Urupapuro rutorerwaho
Ishimwe ryo gucyeza urubyiruko rw’indashyikirwa, ryatangijwe na Imbuto Foundation mu mwaka wa 2007 rigamije gushima no gutera imbaraga Urubyiruko rw'Abanyarwanda rwaharaniye kandi rukagera ku bikorwa by’ indashyikirwa mu mibereho yabo no mu kazi bakora, rwesa imihigo ndetse rukagira akarusho mu byo rwahisemo gukora.

Uyu mwaka wa 2017, Minisiteri y’Urubyiruko na Imbuto Foundation bishimiye kongera kubategurira igikorwa cyo gushimira Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 18-35 bageze ku bikorwa by’Indashyikirwa ndetse no gushimira imiryango cyangwa ibigo bifite ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko, haba mu mirimo, kubongerera ubushobozi n’ibindi.

Icyitonderwa: Wifuza kuzuza urupapuro rutorerwaho mu rurirmi rw'Icyongereza, kanda http://bit.ly/2jDeOaT

Abazahabwa ishimwe:

- Abanyarwanda bageze ku bikorwa by’indashyikirwa bari hagati y’imyaka 18 na 35;
- Ibigo byigenga, imiryango cyangwa imishinga yateje imbere urubyiruko ku buryo bugaragara ;


Ibisabwa mu gutoranya urubyiruko rw’indashyikirwa:

- Kuba ari umunyarwanda , aba mu Rwanda cyangwa hanze y’u Rwanda
- Kuba ari Hagati y'imyaka 18-35
- Kuba agaragaragaza gukorera ku ntego, kunoza umurimo no gukorana umurava
- Kuba agira umuco wo guhanga ibishya no kuba inyangamugayo
- Kuba afite ibihamya (evidences) bigaragaza ko ibikorwa bye byahinduye imibereho ye n’iy'urubyiruko rwaho atuye cyangwa akorera
- Kuba agaragaza indangagaciro z’umuyobozi mwiza mu rungano, aho akorera cyangwa atuye
- Kuba urubyiruko rumufatiraho urugero rwiza mu nzira yo kwigira no kwihesha agaciro
- Kugaragaza uburyo yakoresheje kugirango akureho inzitizi zose zari kumubuza kugera ku nzozi ze


Ibisabwa mu gutoranya Ibigo cyangwa imiryango:

- Kuba bafite ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda cyangwa mu mahanga
- Kuba bafite mu ntego zabo aho bigaragara neza ko bakora bagamije guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko ruri hagati y’imaka (16-30)
- Kuba biteguye kuba batanga gihamya cyangwa raporo igihe cyose bayisabwa mu rwego rwo kugenzura niba amakuru yatanzwe ari ukuri
- Kuba bafite igihamya( evidences) igaragaza ko ibikorwa byabo byahinduye imibereho y’urubyiruko
- Kuba ibindi bigo cyangwa imiryango babafatiraho urugero mu guteza imbere urubyiruko
- Kugaragaza ubwitange mu guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko

Ku bindi bisobanuro, mwasura:

www.imbutofoundation.org
www.nyc.gov.rw

cyangwa mukabaza kuri:

info@miniyouth.gov.rw na info@imbutofoundation.org

Gutora bizarangira kuri taliki 19 Ugushyingo 2017

UKO BATORA

Mwifuza gutora Umuntu ku giti cye cyangwa ikigo runaka, mwakomeza ku rupapuro rukurikira mugasubiza ibibazo.

Next
Never submit passwords through Google Forms.
This content is neither created nor endorsed by Google. - Terms of Service - Additional Terms